2021
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Itangazo - dare/p/08.03/1

Banyarwandakazi, banyarwanda, nshuti z’u Rwanda, mu rwego rwo

(I) kwibuka imyaka 28 imitegekere ikomoka ku « amasezerano y’amahoro » hagati ya fpr-inkotanyi na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Arusha muri Tanzaniya yari kuba imaze ishyirwa mu bikorwa,

(II) kwizihiza ku nshuro ya kane itariki ya 4 kanama nk’umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana kuri « demokarasi y’ubwuzuzanye gahuzamiryango » mu Rwanda,

(III) kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishyaka « Democratic Alliance » rimaze rivutse, dutangaje ibi bikurikira:

(A) Tuzafata umunota umwe wo gutekereza ku banyarwanda bose bagize uruhare mu masezerano y’amahoro yavuzwe haruguru baranzwe no (1) gukunda amahoro no kuyashakisha, (2) gukomera ku bumwe bw’abenegihugu no kwirinda ivangura no (3) guharanira amahirwe angana kuri bose n’isangira rikwiye ry’ibyiza by’igihugu.

(B) Umuhango wo kwibuka no kwizihiza uwo munsi uzakorerwa mu ngo z’abarwanashyaka ku itariki ya 4 kanama 2020 guhera 18h00 kugeza 21h00, hubahirizwa, mu buryo buzira amakemwa, amategeko n’amabwiriza ya Democratic Alliance n’ay’ibihugu baherereyemo.

(C) Tuzafata umwanya ukwiye wo gutekereza no kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti: « Le fédéralisme non territorial comme élément-clé du futur compromis rwandais », ugenekereje byavugwa mu kinyarwanda ngo: « Ihuzabutegetsi ridashingiye ku mbibi z’ubutaka nka kimwe mu by’ingenzi bizaba bigize umwumvikano nyarwanda wo mu gihe kizaza ».

Bikorewe i Liège, ku itariki ya 3 kanama 2021.


Seburanga Jean Leonard
Perezida wa Democratic Alliance
Tel: +32 465 33 71 14
E-mail: seburanga@yahoo.fr

---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Guverinoma Gahuzamiryango y’Abanyarwanda (GGR) @Muriho! - muriho/ed/07.29/1

Kuva ubu urubuga muriho! na rwo ruzagira uruhare muri gahunda yo kwamamaza hirya no hino ku isi Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda (KGR), izwi nanone ku izina Guverinoma Gahuzamiryango y’Abanyarwanda (GGR).

By’umwihariko ruzamenyekanisha politiki yayo y’isangiragihugu gahuzamiryango kandi ruyishyigikire mu nshingano yihaye yo guharanira ko uburenganzira bukubiye mu ngingo za 19, 20 na 21 z’Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu (Déclaration Universelle des Droits de l’Homme) buzagera ubwo bwubahirizwa no mu Rwanda.

Ubwo burenganzira ni ubu bukurikira :

(1) Uburenganzira ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubwo kutabangamirwa mu kubigaragaza (Ingingo ya 19).

(2) Uburenganzira ku bwisanzure bwo kwishyira hamwe n’ubwo guterana n’abandi mu ituze (Ingingo ya 20).

(3) Uburenganzira k’ukugira uruhare mu mitegekere y’igihugu, mu buryo butaziguye cyangwa binyuriye ku itorabahagararira rikozwe mu mucyo no mu bwisanzure n’abaturage bose bireba ngo rigaragaze ubushake bwabo, ryo shingiro ry’ubutegetsi (Ingingo ya 21).

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------