Ngwino dusangire ihumure n’umudendezo!

Uhawe ikaze ku rubuga «Muriho!». Turakuramukije, tukwifuriza kubaho kandi neza nk’uko natwe tubyifuza. Twiteguye kugusangiza ibiduhangakishije kandi twiteze ko nawe uzabigenza utyo, cyane cyane ku birebana n’ibyo duhuruyeho nk’abanyarwanda. Tukwitezeho gutanga umuganda wawe mu guhumurizanya no gushyigikirana mu kurushaho kumvikanisha no gukemura ibiduhangayikishije uko bikenewe kose nk’uko natwe twiteguye kubigiramo uruhare.

Ijambo « muriho » rikomoka ku nshinga «kubaho» isobanura kugira ubuzima. Ni ijambo rikoreshwa mu ndamukanyo ya kinyarwanda isobanuye byinshi birenze ibi byo kuba ubona umuntu ahumeka. Biganisha ku bintu byose by’ingenzi bituma umuntu abaho neza, yishimye. Bikubiyemo kuba umuntu afite amagara mazima, afite aho kuba, ibimutunga bihagije, imyambaro n’ubushobozi bwo kwivuza. Ibyo bishoboka iyo umuntu afite amahoro, yishyira akizana; ikirenze ibyo byose akaba afite icyizere cy’ejo hazaza. Icyo cyizere gikomoka ku kuba umuntu afite umudendezo wo gukora ibimunogeye hitawe nibura ku mahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu.

Agaciro k’iyi ndamukanyo kumvikana kurushaho iyo umuntu ahangayitse ku mpamvu zitandukanye. Iyo umuntu uhangayitse aramukijwe atyo, yumva yitaweho kandi yumva atumiriwe gusangira n’umuramukije akababaro n’akaga kamwugarije, nawe akamuhumuriza ndetse akanatera intambwe ikenewe mu gutuma impamvu z’ako gahinda amenyeshejwe zivaho.

Kubaho utariho birababaza, aribyo abanyarwanda bita gupfa uhagaze. Mu by’ukuri, kubaho utariho bivuga ko utapfuye ngo bagushyingure ariko nanone ko uri mu mimerere idakwiriye, mu buryo bujya gusa no kutabaho. Kubera ko uba ubana n’agahinda kandi ubona neza akandi kaga kaza kagusatira uko bwije n’uko bukeye, uba waramaze gusobanukirwa iby’amanyakuri ya cya gitutsi cy’inshoberamahanga ngo “urakarara ubizi”. Uba utakibarirwa mu bazima kuko uba warashyizwe mu bubata n’ubucakara bw’igihe cyose.

Bene iyo mimerere twe twiyemeje kuyivamo, dushaka ihumure n’ubwinyagamburiro. Niba uri mu mimerere nk’iyo, ugomba kuba nawe wifuza ihumure no kwitabwaho. Indamukanyo «muriho!» ni bumwe mu buryo buhuje n’imimerere bwo kwifurizanya ubuzima bwiza, gutangiza ikiganiro ku bintu bitwugarije nk’abavandimwe no kurebera hamwe icyakorwa ngo tubohoke.

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------