Itegeko-shingiro rya Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda

Kuri iyi tariki ya 1 nyakanga 2021, twebwe abagize Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda y’ikubitiro,

Dushingiye ku Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu (Déclaration Universelle des Droits de l’Homme), cyane cyane ku ngingo yaryo ya 21 §1-3,

Dushyizeho ubutegetsi bushya buhawe izina rya « Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda ».

Twemeje itegeko-shingiro ribugenga rikubiye mu ngingo zikurikira :

Ingingo 1

Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda igamije guhindura u Rwanda igihugu kiyobowe mu buryo bwa gahuzamiryango (État multiculturel) kigendera ku mategeko (État de droit) no kuri demokarasi ishingiye ku ntumwa za rubanda (démocratie parlementaire) kandi kitagira ingabo (Etat démilitarisé).

Ingingo 2

§1. Ubutegetsi bwose bukomoka ku « Imbaga y’Igihugu y’Abatora » (Assemblée Fédérale des Electeurs) igizwe n’abanyarwanda bose bujuje imyaka y’ubukure biyandikishije ku rutonde rw’abatora. Ibukoresha ubwayo mu buryo butaziguye binyuze mu matora ya kamarampaka (référendums) cyangwa mu buryo buziguye binyuze ku bagize inzego z’ubutegetsi batorwa n’abayigize cyangwa n’ababahagarariye.

§2. Ku rwego rw’igihugu, Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda ifite inzego z’ubutegetsi zikurikira : « Perezida » (Président Fédéral), « Inama Nyobozi » (Gouvernement Fédéral), « Inteko y’Intumwa z’Uturere » (Parlement Fédéral), « Umuvuguruza » (Juge Administratif Fédéral) n’« Inama Ngishwanama » (Conseil Consultatif).

- Perezida : ni umuvugizi w’Imbaga y’Igihugu y’Abatora n’umukuru wa Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda. We n’abo aha ububasha bwo kubigenza atyo, ni bo bonyine bemerewe kuvuga cyangwa gukora mu izina rya Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda. Ni umurinzi w’isangiragihugu gahuzamiryango. Ashinzwe kubungabunga ubusugire bwa Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda.

- Inama Nyobozi : igizwe na « Kizigenza » (Chancelier Fédéral). Ni we mukuru wa guverinoma. Ni umwe mu bagize Inteko y’Intumwa z’Uturere bo mu ishyaka rya politiki riyifitemo ubwiganze. Ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda. Inama Nyobozi igizwe kandi n’« Abanyamabanga ba Leta » (Secrétaires d’État) batorwa na Kizigenza mu bagize Inteko y'Intumwa z’Uturere.

- Inteko y’Intumwa z’Uturere : ishinzwe gushyiraho amategeko. Igizwe n’intumwa zihagarariye imiryango migari (communautés ethniques, linguistiques…) ya buri karere. Ifite ububasha bwo gushyiraho Kizigenza, ubwo kumugenzura, n’ubwo kumusimbuza undi.

- Umuvuguruza : ni we wemeza niba harabayeho kunyuranya n’iri tegeko-shingiro. Afite ububasha bwo gusesa ibyemezo byose by’Inama Nyobozi binyuranya n’iri tegeko-shingiro. Ashyirwaho na Perezida bishyigikiwe n’Inteko y'Intumwa z’Uturere.

- Inama Ngishwanama : ishinzwe kugira inama buri rwego rwa Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda ruyibisabye cyangwa urwo yo ubwayo ibona ko rubikeneye. Igizwe n’« Umuhagararira » (Délégué), « Umwanditsi » akaba n’« Umunozanyandiko » (Secrétaire-Editeur), n’« Impuguke » (Experts) mu bumenyi bunyuranye.

Ingingo 3

§1. Ibijyanye n’imitunganyirize y’ubutegetsi muri buri karere (entité fédérée) kimwe n’inshingano, imikorere n’imikoranire y’inzego za Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu n’ibyerekeye itorwa, igenzurwa n’isimbuzwa ry’abazigize bigenwa n’itegeko ryihariye rishyirwaho ngo ryuzuze ibiteganywa n’iri tegeko-shingiro.

§2. Ku bwiganze nibura bwa ¾ by’abayigize, Inteko y'Intumwa z’Uturere ifite kandi yihariye uburenganzira bwo kugena igihe gikwiye cyo gusesa iri tegeko-shingiro, kurihindura, kuryuzuza cyangwa kuvugurura imwe cyangwa nyinshi mu ngingo zirigize.

§3. Haramutse hagaragaye ukuvuguruzanya hagati y'iri tegeko-shingiro n'amategeko ashyirwaho na yo, Inteko y’Intumwa z’Uturere itanga urumuri ku gikwiye gukorwa ndetse igakora ubugorozi mu buryo butanyuranya n’iri tegeko-shingiro aho bikenewe.

Ingingo 4

Hashyizweho igihe cy’inzibacyuho kingana n’imyaka itanu ibarwa uhereye ubu kandi gishobora kunguruzwa uko bikenewe. Muri iki gihe cy’inzibacyuho, Perezida afite ububasha bwo guhagarika iyubahirizwa rya kimwe, byinshi cyangwa byose mu bikubiye muri iri tegeko-shingiro, ubwo gusesa inzego z’ubutegetsi zirishingiyeho n’ubwo kugena uko ibintu bigomba kugenda guhera ubwo.

Ingingo 5

Iri tegeko-shingiro ritangira gukurikizwa kuri uyu wa 1 nyakanga 2021.

Bikorewe i Liège, ku itariki ya 1 nyakanga 2021.

Mu izina rya Komite Gahuzamiryango y’u Rwanda y’ikubitiro,

Seburanga Jean Leonard
Perezida


-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------