2021
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Kubera iki ubwami bwe ari bwo bwonyine bwibasiwe ? (Nzeli 4)

Kuvuga ngo abami b’ingoma y’ibimanuka baguye imbibi z’urwanda ni ikinyoma. Nta butaka na buto bagenzuraga mu buryo bw’igihugu gakondo. Ubwami bwabo bwari buyobowe n’abantu bari barahisemo ubuzima bw’uruzerero, rugamije gushaka ahandi basahura ibiryo n’amatungo cyangwa rutewe no gushaka aho bahungira ubutegetsi bwabaga bwahagurukijwe no kubaryoza ibyabwo bigabije. None se koko ni iki kindi cyari gutuma nk’abanyoro batera ahitwa ubu u Rwanda ntibagire icyo batwara abami nka Mashira w’i Nduga ahubwo bakibasira gusa umwami w’ingoma y’ibimanuka bakamushoreza amacumu n’imyambi kuva i Gasabo kugera i Bunyabungo muri Kongo y’ubu ? Uko bigaragara icyo gitero cyari kigambiriye gusa Mibambwe n’abambari be. Byagereranywa n’uko urwego rushinzwe umutekano rw’igihugu runaka rwakwiyemeza guhashya agaco k’amabandi no kugakurikirana kugeza igihe rwaba rwizeye ko katagishobora gukomeza kubangamira umutekano wa rubanda. Mu yandi magambo, icyo gitero cyari kigambiriye kubuza Mibambwe n’abambari be gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu mpungu z’ahitwa ubu u Rwanda no mu nkengero zaho, hakubiyemo n’uduce twagenzurwaga n’u Bunyoro.

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Ibwami ni rwo Rwanda rwo hambere (Kanama 29)

Mbere y’ubukoloni, urwanda ntirwagukaga mu buso. Ahubwo rwarimukaga (rukajya aho bene rwo babaga baciye indaro nshya, aho bahoze bacumbitse bakahaheba). Ni cyo cyatumye habaho za rwanda nyinshi (urwanda rwa Binaga, urwa Gasabo, urwa Kamonyi…) aho kugirango habeho urwanda rumwe rugali. Mu yandi magambo, urwanda rwa mbere y’ubukoloni ntirwigeze rubaho mu buryo bwa gakondo yaguka uko imyaka ihita, ahubwo rwahoraga ari nk’icumbi rya mukerarugendo ryimurirwa aho ageze umunsi ku wundi. Mu yandi magambo, kuvuga ngo « irwanda » bwari ubundi buryo bwo kuvuga ngo « ibwami ».

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Ubukoloni ni bwo Gihanga w’u Rwanda (Kanama 27)

Nta ntambara zigamije kwagura igihugu zigeze zibaho. Habayeho gusa ubugizi bwa nabi bwari bugamije ubujura ndengamipaka bw’inka, ibiryo n’amacumu.

Mbere y’ubukoloni, urwanda ntirwagukaga mu buso. Ahubwo rwarimukaga (rukajya aho bene rwo babaga baciye indaro nshya, aho bahoze bacumbitse bakahaheba). Ni cyo cyatumye habaho za rwanda nyinshi (urwanda rwa Binaga, urwa Gasabo, urwa Kamonyi…) aho kugirango habeho urwanda rumwe rugali. Mu yandi magambo, urwanda rwa mbere y’ubukoloni ntirwigeze rubaho mu buryo bwa gakondo yaguka uko imyaka ihita, ahubwo rwahoraga ari nk’icumbi rya mukerarugendo ryimurirwa aho ageze umunsi ku wundi.

Mu by’ukuri u Rwanda nk’igihugu gifite imipaka izwi, abengihugu bahujwe n’izina ry’ubunyarwanda ndetse n’ubutegetsi byemeranywaho na bose ko ari bwo bukigenzura rwahanzwemu gihe cy’ubutegetsi bwa gikoloni. Kubw’ibyo, urutonde rw’abami b’u Rwanda rwagombye wenda gutangirira kuri Rudahigwa kandi bigasobanurwa neza ko na we yarubonye ruri uko ruri ubu. Ibitari ibyo ni ikinyoma n’ikinamico.

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------