Saturday 31 July 2021

Ubunyarwanda Buha Rugari Politiki ya Gishyigikira*

U Rwanda ruri mu bihugu bigize umuryango w’abibumbye. Bisobanuye ko ntawe ushobora guhindura ubutegetsi mu Rwanda uwo muryango utabizi kandi ko uwahabwa umugisha na wo ishyaka fpr inkotanyi ritaba rigishoboye kumukumira. Impindurabutegetsi zifuzwa kandi ziharanirwa ari nyinshi. Nyamara ariko, nkeya gusa ni zo zigerwaho. Kubera ko ubutegetsi buva ku bundi, kimwe n'uko amazi avomwa mu yandi, leta nshya zishyirwaho kandi zikabeshwaho n'imbaraga zikomoka ku zindi zashimye kubigenza zityo kandi zibifitiye ubushobozi.

Kubera ko ibyemezo bifatwa n’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ari ibishyigikiwe n’ibihugu nibura umunani birimo bitanu biyifitemo ijambo mu buryo buhoraho na bitatu bihinduka buri myaka ibiri, guhindura ibintu mu Rwanda bisaba mbere na mbere umurimo ukomeye wo gushaka gishyigikira. Ibindi byose bishoboka iyo bisasiwe n’uwo murimo wa diplomasi. Kubw’ibyo, muri iki gihe, inzira ya diplomasi ni yo nzira rukumbi yo kugera ku mpindurabutegetsi hirya no hino ku isi. Izindi nzira zose zisigaye ziyishamikiraho kandi izigira icyo zigeraho ni iziganisha mu cyerekezo gishyizweho hashingiwe ku cyizere cy'ukuhaba kwa gishyigikira itangwa n’iyo nzira. Ni koko, amaza y'ubutegetsi bwa kidemokarasi mu Rwanda na yo azazanwa n'uko hazaba habonetse leta ziyemeje gushyigikira ishyirwaho ryabwo cyangwa nibura zizaba ziteguye gukumira iziyemeje gutambamira iyimikwa ryabwo.

Icyakora, ibyo ntibibujije ko ubutegetsi bw'u Rwanda rw'ejo hazaza bukwiye kuzaba bushingiye ku mahitamo ya rubanda. Ni ukuvuga ko abaturage, bakoresheje uburenganzira bwabo ntakorwaho bwo kwihitiramo bo ubwabo isoko y'ubutegetsi bw'igihugu cyabo, ari bo bazatanga urumuri ku mitunganyirize y'umubano hagati y'u Rwanda n'ibihugu bizaba byiyemeje gutiza igitsure n'ubudahangarwa leta yabo. Ni ukuvuga kandi ko ubwo butegetsi buzaba bukwiye kwihatira kuba ubutibagirwa aho bukomoka. Guhoza iryo hame ku mutima (kimwe no kurigenderaho neza) bizaburinda gutakaza ubushobozi bwo gukumira udutsiko tw'amabandi yitwaje intwaro.

Iyi nzira y'« ubunyarwanda buha rugari politiki ya gishyigikira » ni yo ishyaka Democratic Alliance (D.A.) ryahisemo kandi risanga ikwiye gushyigikirwa n'ab'imitima ityaryarya bose baharanira impinduka nziza mu Rwanda. Ni yo kandi Guverinoma Gahuzamiryango y’u Rwanda (GGR) itumirira abanyarwanda bose bari mu mimerere ibibemerera kuyifatanyamo na yo. Iyi miteguro yombi ikomeje kwiyubaka mu bwitonzi no mu bushishozi. Intego ni uko amaherezo ubushake n'ubushobozi bwayo bwo kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza rurangwa n'ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bwa buri wese (hakubiyemo ubwo kubaho, ubwo kwisanzura n'ubwo gutunga no gutunganirwa) buzaba bugaragarira bose. By'umwihariko, igamije kwireherezaho no kubanira neza abategetsi b'ibihugu by'amahanga bashishikajwe cyangwa basanga bakungukira muri ayo maza ya demokarasi mu Rwanda.


---
*Inyandiko igizwe ahanini n’ibikubiye mu butumwa bubiri bwanyujijwe ku rubuga rwa facebook mu kwezi kwa gashyantare 2020 no mu kwa nyakanga 2021.

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------