Sunday 19 September 2021

FPR na demokarasi ni nk’umwijima n’urumuri!

Ishyaka FPR inkotanyi rimaze imyaka hafi 30 riri ku butegetsi mu Rwanda. Kimwe mu byo ryari ryasezeranyije abanyarwanda ni ukubageza ku « imiyoborere ya kidemokarasi ». Ryabigezeho? Oya rwose; habe na gato!

Kubera iki? Kutizera kugera ku butegetsi no kubugumaho binyuriye ku matora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi ribushaka kuri kibi na cyiza, byariroshye mu nzira y’iterabwoba n’urugomo, rikorera amahano abanyarwanda. Ng’uko uko ryarushijeho kwagura umworera (gap) uritandukanya n’inzira ya kidemokarasi. Ngiyo impamvu rihindishwa umushyitsi n’imvugo ngo « amatora akozwe mu mucyo no mu bw’isanzure», « buri muntu, ijwi » n’izindi nka zo zitsindagiriza ko ubutegetsi butangwa na rubanda binyuriye mu matora.

Uyu munsi, benshi mu banyarwanda bagejeje igihe cyo kugira uruhare mu matora bafite impamvu zumvikana zo kutaritora. None se koko ni bangahe mu banyarwanda baritora batabihatiwe? Ni abagizwe se n’imiryango y’

(1) abanyarwanda ryatanzeho ibitambo kugirango rigere ku butegetsi, none abarokotse muri bo bakaba basigaye barebwa nk’icyo imbwa ihaze hirengagijwe ko ubutegetsi bwaryo bwubakiye ku maraso y’ababo?

(2) abazunguzayi, abapagasi n’abandi banyarwanda babuzwa guhaha bacurwa bufuni na buhoro mu gihe bagerageza gushaka amaramuko, bazizwa kudakurikiza amategeko n’amabwiriza y’imiturire n’ay’imicururize yashyizweho batabigizemo uruhare?

(3) abaganga, abasirikari, abahanzi, abashakashatsi, abanyamakuru n’abanyapolitiki bambuwe ubuzima, bashowe iy’uburoko, baburiwe irengero, batorongejwe cyangwa basiragizwa kuri za sitasiyo za polisi bazira gusa kuba ibitekerezo byabo n’amahitamo yabo binyuranye n’ibyaryo?

(4) abanyarwanda bo mu cyiciro cy’urubyiruko bimwa akazi na za buruse zabafasha gukomeza amashuri, bitewe n’umuco w’ikimenyane, ihakiririzwa n’isumbanyankomoko wimakajwe na ryo, mu gihe bagenzi babo hakubiyemo n’abatabarusha ubuhanga bahinduranya ibigo uko bashatse cyangwa bakingingirwa kwiga muri za kaminuza bahabwa ubufasha bwose bukenewe?
 
(5) abanyarwanda bimwe ubutabera ndetse bakanamburwa uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bazize uko bavutse, mu gihe ababahekuye bidegembya nk’abatariho umugayo?

(6) abanyarwanda bafungiwe akamama, abarasirwa ku mapingu n’abo inzego za leta zemera ko ari zo zari zibafite zamaze kubahotora, hakubiyemo n’abazizwa ko baba baranze gushinja abandi ibinyoma?

(7) abahinzi n’aborozi bambuwe imirima yabo, bakaba batanagifite uburenganzira bwo guhinga ibyo bashaka?

(8) abanyarwanda bugarijwe n’ubukene n’inzara bikomoka kuri politiki zaryo zigamije kubatindahaza nkana, bakaba batanemerewe gusuhukira mu bihugu baboneramo amafunguro bakeneye?

(9) abanyarwanda barandurirwa imyaka cyangwa bategekwa kuyirandurira, basenyerwa amazu cyangwa bahatirwa kuyisenyera, bagasigwa iheruheru bicira isazi mu jisho bananyagirwa n’imvura mu gihe inkoramutima zaryo zisusurukiye mu madiva zimiraza ka vino?

(10) abanyarwanda babuzwa amahwemo mu bucuruzi, bahatirwa gutanga imisanzu ishyigikira ibikorwa bitabafitiye inyungu cyangwa bishyuzwa imisoro y’umurengera kugeza ibyabo bitejwe icyamunara?

(11) abasirikari n’abapolisi bahembwa intica ntikize nyamara bakarazwa rubunda nk’abavukiye kwikorera ingaruka mbi z’imiyoborere yaryo?

(12) abarimu bateshejwe agaciro, barerera abandi bo badashobora kwirerera bitewe n’uko umushahara bahembwa ari muto cyane ku buryo kuri bo kurihirira abana mu mashuri yisumbuye n’aya kaminuza ari ingorabahizi?

(13) abanyarwanda bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo bagacirwa ishyanga, hakemererwa gutahuka gusa abububa n’abashizemo umwuka?

(14) abanyarwanda bahatirwa kujya mu mashyirahamwe y’ingeri zinyuranye agamije kunyunyuza abanyamuryango kandi akaba umuyoboro waryo w’icengezamatwara n’ihatirakuyoboka?

(15) abakozi ba leta n’ab’ibigo biyishamikiyeho bakatwa imishahara ngo haboneke amafaranga ashyirwa mu bigega bitagira indiba?

(16) abanyarwanda bahanganye n’ingaruka za politiki zisopanya zigateza urwikekwe hagati y’abashakanye n’ubwigomeke bw’abakiri bato, maze aho kwikosora ngo rishyireho politiki nziza zimakaza amahoro mu miryango ahubwo rikaba riryoherwa no kubaka amabohero y’abana?

Uko bigaragara, abanyarwanda baritora batabihatiwe ni mbarwa; ni bacye cyane ku buryo batashobora no kugwiza amajwi ryaba rikeneye ngo ribe ryagira nibura umudepite umwe mu nteko-nshingamategeko. Ibyo kuba umukandida waryo yatsindira kuba perezida wa repubulika byo ntiryanabirota. Ni uko bimeze haba none cyangwa ejo hazaza.

Ni koko, imibanire ya FPR na demokarasi ni nk’iy’umwijima n’urumuri! Aho kimwe kigeze ikindi kirimuka. Ku ruhande rumwe, FPR ihigira demokarasi kuyirandurana n’imizi yayo. Ku rundi ruhande, umunsi demokarasi yageze mu Rwanda, FPR izagenda nka nyomberi.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


  




Tuesday 14 September 2021

Gukeneka intore : inzozi ushobora gukabya !

Umuryango mugari w’intore ukomeje gukotanira kutwuzuzamo imitekerereze iduca intege ndetse no guhirimbanira kuduhingamo imyitwarire ituma duhugira mu bintu bitari iby’ingenzi. Urugero, ni umugani uvuga ngo « akaje karemerwa », utumirira rubanda kudahirahira bashakira ibisubizo ibibazo byo mu rwego rwa politiki byugarije umuryango nyarwanda. Urundi rugero, ni ukuba udashaka ko amateka y’igihugu cy’u Rwanda avugwa uko ari, ukaba ushishikariye kudutsindagiramo amateka yahimbiwe kuwufasha guheza rubanda mu bucakara.

Abemeye kumva ibintu uko ubishaka bisanga bagomba gupimapima buri jambo risohoka mu kanwa kabo (ku karubanda no mu gikari ndetse rwose no mu mitima yabo ubwayo ku buryo hari n’ibyo badashobora kwibwira bo ubwabo) kandi amaherezo bagatandukana burundu n’ukuri nyakuri (kwa kundi intore butore zigambiriye gupfukirana) maze bakaba abizera b’ibinyoma, akaba ari byo bafata nk’ukuri bagomba gukomeraho. Hari abatabyemera bakitwara ukundi ndetse bakagomba kwitwararika ngo batagerwaho n’iterabwoba n’ibitotezo byiyongera ku bisanzwe bya buri munsi. Ng’uko uko bamwe muri abo (kandi ni bo benshi) bafata icyemezo cyo kujya bavuga ururimi rw’intore igihe bari mu ruhame ariko bagera mu ngo zabo bakaganira ku bintu uko byakabaye nta kubigoreka. Abari muri iki cyiciro (n’ubwo ibyabo biba bigifite igaruriro kuruta uko byakorohera abihenze bakemera kuyoborwa na wa mugani wavuzwe haruguru ngo « akaje karemerwa ») baba babayeho mu bubihirwe butagira uko buvugwa. Baba bazi ukuri nyakuri bakagira ubwoba bwo kuguhagararaho mu ruhame, bagahora barwana na bo ubwabo ngo hato umutima wabo utavaho uteshuka ugasesekaza ku munwa akawuzuye. Abanze gukomeza gucecekeshwa ako kageni n’ibikangisho birimo kwicwa, gufungwa n’ibindi, baratobora bakavuga isi igakangarana. Abandi bariyufura bagahungira mu mahanga atanga umutekano, ubwisanzure n’uruvugiro. Ni bo bazi uko gukeneka intore biryoha.

Tekereza kurebana n’intore amaso ku yandi idashobora kugira icyo igukoraho ugakubita agatwenge ukayikeneka ikabura icyo ikora ikegura amabinga ikabebera. Ni inzozi abanyarwanda babiharanira bashobora gukabya muri iki gihe no mu gihe kizaza.

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------



Saturday 11 September 2021

Aho ntibigamije ahubwo guhisha ko Paul Kagame yaba afungishijwe ijisho !

Ibigaragarira bose ni uko hashize igihe ataboneka aho aba yitezwe. Kubw’ibyo, n’umuntu utaba yaragize aho ahurira n’inkuru zakwirakwijwe ku rupfu rwe yakwigerera we ubwe ku mwanzuro w’uko agomba kuba ari mu mimerere imuhatira kwizingira hamwe nk’uburwayi cyangwa akaba atakiriho, mbere na mbere mu buryo bwa politiki, hanyuma mu buryo bw’umubiri; bishobora kandi kuba atari uko bimeze akaba ahubwo afungishijwe ijisho ku buryo atari we ugena aho ajya n’aho atajya. Ni koko, ibyo kuba yaba afungiwe iwe na byo birashoboka kandi, biramutse ari byo, nta gushidikanya ko leta yahoze ari iye yakora ibishoboka byose ngo ibihishe.

Uko byaba biri kose, icyo abanyarwanda bakwiye kwitondera mu bihereranye n’inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ni ukuba leta y’inkotanyi isanzwe ari isoko y’inkuru zitari zimwe zitangazwa n’abantu bambaye umwambaro wa opozisiyo. Birashoboka rwose ko, ifashijwe no kuba ari yo yamenye mbere ya opozisiyo ko guhera ubwo Paul Kagame yari kutazongera kuboneka aho yari kuba akwiye kuba agaragara ndetse ikaba yari izi n’imvano yabyo ariko idashaka ko ukuri kuri byo kuba ikimenyabose, leta y’inkotanyi yitanguranyijwe igashaka mu bo muri opozisiyo abo yari kwizera ko badashungura ibyo babwiwe mbere yo kubimira no kubikwirakwiza. Imaze kubabona akaba ari bo (hamwe n’inkotanyi zikorera mu mahanga) isunikira inkuru yakoze mu buryo buhuje n’uko yifuzaga ko uko kubura kwe kuzafatwa na rubanda ngo bazitangaze mu ijwi rya opozisiyo.

Ukuri ni uko kugeza ubu nta munyapolitiki n’umwe mu batavuga rumwe na leta bakorera mu bwigenge busesuye urubaka ubushobozi bumushoboza kuba yaneka ingoma y’inkotanyi. Kwitegereza ibihe n’ibimenyetso kimwe no gusesengura ibiba, ibivugwa n’ibyandikwa byo birashoboka. Ariko ibyo kuba hari uwacengera inkotanyi kugeza ubwo ari zo ubwazo zamugezaho amakuru atariho umukungugu ku bijyane n’ibibera mu nda y’ingoma yazo biracyari kure. Ikimenyetso kibigaragaza ni uko n’izitwa zo zabaye ibigarasha nta cyo zivuga ku byo zabayemo usibye guhirika ibibuye birangaza rubanda cyangwa gutangaza ibisanzwe ari ikimenya bose babyita kumena amabanga y’ingoma bitazwi niba mu by’ukuri barayisohotsemo.

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


  







Wednesday 1 September 2021

IBITEKEREZO-RUGERO KU BUNYARWANDA BUHA BOSE RUGARI*

Nta gushidikanya ko u Rwanda rwakungukira bidasanzwe mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bwo mu buryo bw’uturere twishyize hamwe (entités fédérées)1 bushingiye ku ihame ry’ubwiganze bw’amajwi y’abatoye, bwubahiriza ihame ry’ubwuzuzanye n’iry’uburinganire bw’abenegihugu kandi buha buri bwoko na buri karere ubwigene n’umwanya ukwiye mu mitegekere y’igihugu.

Dore ibitekerezo-shingiro bitanu bishobora kuba urufatiro rwiza kandi rutajegajega muri iryo yubakagihugu gahuzamiryango :

Igitekerezo-shingiro cya mbere

Umushoborabyose ni Imana.

Igitekerezo-shingiro cya 2

(I) Buri muntu, ijwi.

(II) Ntawe uzongera gutotezwa, kuburabuzwa cyangwa kwigizwayo muri politiki azizwa kuba ahuje ubwoko na benshi mu bashobora gutora.

Igitekerezo-shingiro cya 3

(I) Si ngombwa ko abahagararira abandi baba bahuje na bo ubwoko (batuye mu karere kamwe). Icyakora, ni ngombwa ko abahagararira ubwoko (akarere) runaka mu rwego rw'amategeko baba baratowe n'ababugize (n'abagatuyemo).

(II) Isangiragihugu gahuzamiryango :

(A) Umubare w'abahagararira ubwoko runaka mu nteko ishinga amategeko waba ungana nibura n'umubare w'inshuro wakuba n'ijanisha-fatizo runaka ry'abashobora gutora kugirango ugere ku ijanisha ringana n'iryo abagize ubwo bwoko bafite mu bashobora gutora. Ni na ko byaba bimeze ku bagize icyiciro cy'abatora batanyujije amajwi yabo mu bwoko runaka.

(B) Umubare w'abahagararira ikomini muri njyanama y'akarere waba ungana nibura n'umubare w'inshuro wakuba n'ijanisha-fatizo runaka ry'abaturage bako bashobora gutora kugirango ugere ku ijanisha ringana n'iryo abaturage b'iyo komini bafite mu baturage b'ako karere bashobora gutora.

(III) Itoramyanzuro riha rugari amahitamo ya rubanda :

(A) Kubaka umuco w’ishingamategeko rikoresha inzira ya kamarampaka, hakubiyemo na za kamarampaka zisabwe n’abagize rubanda ubwabo (référendum d’initiative populaire), ni uburyo bwafasha mu guca umuco mubi wo guhakirizwa n’uw’ubusumbane bukabije hagati ya rubanda n'abavuga rikijyana mu bihereranye no kugira uruhare mu guha igihugu icyerekezo.

(B) Kuzamura umubare w'abagize inteko nshingamategeko (njyanama), biganisha ku ijanisha-fatizo ryavuzwe haruguru rirushaho kuba rito, ni uburyo butuma haba abandi banyarwanda binjira mu nteko nshingamategeko (muri njyanama), bityo na bo bakagira uruhare mu mikorere yayo.

Igitekerezo-shingiro cya 4

Amasezerano y'ubufatanye (coalition) hagati y'abatorewe guhagararira ubwoko (amakomini) runaka ni uburyo bwakwifashishwa mu kubaka ubumwe no mu kwirinda ko imishinga ya za guverinoma yadindizwa no kubura gishyigikira mu nteko nshingamategeko (njyanama).

Igitekerezo-shingiro cya 5

Mu gihe demokarasi yaba imaze gushinga imizi, u Rwanda rwaba rushobora kureka kwisunga gusa igitsure cy'amahanga yihagazeho arushyigikiye muri iyi politiki gahuzamiryango, rugasubizaho urwego rw'ingabo z'igihugu.


---
1Uturere tw’u Rwanda uko ari tune (amajyepfo cyangwa “Nduga ngari”, amajyaruguru cyangwa “Rukiga ngari”, uburasirazuba cyangwa “Buganza ngari” n'umurwa mukuru cyangwa “Kigali ngari”) dufite byinshi duhuriyeho ariko nanone dufite ibyo dutandukaniyeho, hakubiyemo kuba umutungo kamere watwo udateye kimwe kandi ntuboneke hose ku gipimo kimwe. Akarere k’amajyaruguru (Rukiga ngari) kagizwe n’ubutaka bw’u Rwanda rwa none buherereye hejuru y’urubibi rutandukanya Karongi na Rutsiro, umugezi wa Nyabarongo, umugezi wa Nyabugogo, no mu burengerazuba bw’umurongo uhuza Cyamutara na Muti-Nyagahanga (uciye i Rwafandi, mu Rukomo n’i Kagamba), n’imigezi ya Walufu na Kagitumba. Akarere k’umurwa mukuru (Kigali ngari) gahana imbibi n’akarere k’urukiga n’ikiyaga cya Muhazi mu majyaruguru yawo, akarere k’induga mu burengerazuba bwawo, igihugu cy’u Burundi mu majyepfo yawo, n’ikiyaga cya Mugesera mu burasirazuba bwawo. Akarere k’amajyepfo (Nduga ngari) kagizwe n’ubutaka bw’u Rwanda rwa none buherereye hagati y’ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akarere k’urukiga n’umugezi w’Akanyaru. Akerere k’uburazirazuba (Buganza ngari) kagizwe n’ubutaka buherereye mu burasirazuba bw’umujyi wa Kigali n’akarere k’amajyaruguru.

---
*Inyandiko igizwe ahanini n’ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa facebook mu kwezi kwa kamena 2020.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------