Sunday 7 November 2021

Ngo uri « umunyarwada »?! Bya nyakuri se cyangwa mu magambo gusa ?

U Rwanda si umurage bwite w’umuntu runaka. Ni umutungo rusange w’umuryango mugari w’abanyarwanda aho bari ku isi hose. Mu yandi magambo, nta toramyanzuro ku ngingo zirureba nk’igihugu rikwiye guhabwa agaciro igihe ritagizwemo uruhare na buri munyarwanda, yaba abikoze we ubwe cyangwa abinyujije ku bo yahaye inshingano yo kubimuhagarariramo.

Cyakora, kugirango bibe bimeze bityo no mu ngiro, ni ngombwa ko buri munyarwanda wese aba akomeye kuri ubwo bureganzira bituma ahora aburinze uwo ari we wese washaka kubumuhuguza cyangwa kubwiyitirira. Ni iby’ingenzi ko buri wese aharanira ko ijwi rye ryumvikanana n’ay’abandi. Ibyo ashobora kubikora yiyemeza kwinjira we ubwe mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Nanone ashobora kwiyemeza kugira uruhare mu matora atoreramo abamuhagararira n’ayo agaragarizamo igihagararo cye ku bibazo biba bigomba gufatwaho icyemezo.

Nk’uko yabyitega ku bandi benegihugu igihe yaba ari we uri mu ruhande rw’abashyize imbere ibitekerezo bishyigikiwe na benshi mu batora, agomba kuba yiteguye kubahiriza ihame rya demokarasi rigira riti « buri muntu, ijwi» n’iry’uko ubwiganze busesuye bw’amajwi y’abatoye ari cyo gipimo gishyize mu gaciro cy’amahitamo rusange mu muryango mugari w’abanyarwanda. Agomba kurangwa n’ubushishozi bwo guharanira buri gihe ko amategeko yashyizweho muri ubwo buryo bwa kidemokarasi akurikizwa kimwe kuri bose. Agomba kandi kugira ubushishozi bwo kutemera guharira abamukangisha n’ubwo gutinyuka kumenyesha inzego z’ubutegetsi ashize amanga ibyo atemeranya na zo, ibyo azigaya n’ibyo azitezeho.

Kudakoresha uburenganzira bwo kuba ari umwe muri ba nyir’igihugu cye no kutita ku nshingano zijyana na bwo zirimo izo kutemera gucecekeshwa no kutabererekera abashaka kubumwambura, kimwe n’izo guharanira kubwisubiza ku babuhugujwe, bigira ingaruka mbi mu gihe kigufi n’ikirambye. Bituma umuntu ageza ubwo aba asigaye atabona mu mategeko ashyirwaho n’abandi bo baba babigizemo uruhare ku rugero rukwiye kandi, amaherezo, ibyo kuba u Rwanda ari urwe na we bigasigara mu magambo gusa. Hari ubwo umubare w’abari muri iyo mimerere yo kuba ba nyir’igihugu bo mu magambo gusa ugera ubwo uba munini cyane ku buryo biba bigaragarira bose ko ubutegetsi bw’igihugu bwigaruriwe n’agatsiko, bituma igihugu ubwacyo gifatwa nk’icy’abakagize. Aha ni ho u Rwanda rwari ruhagaze nibura kuva mu myaka ya za 2000 ubwo ishyaka fpr ryatangazaga ko igihe cy’inzibacyuho kirangiye, nk’ikimenyetso cy’uko ryabonaga ubutegetsi bwaryo nk’ubumaze guhama.

Mu magambo, igihugu ni icy’umuryango mugari w’abana bacyo bose aho bari hose, hakubiyemo n’abahugujwe uburenganzira bwo kuba ba nyiracyo batakuyeyo amaso ngo bemere kubuhara. Mu mategeko ho, byavugwa ko igihugu ari icy’umuryango mugari w’abafite ubwenegihugu butangwa n’inzego zacyo z’ubutegetsi zibifitiye ububasha n’ubwo, mu buryo bwa nyakuri, kiba ari icy’itsinda ry’abenegihugu bacyo bafite ubwo butegetsi nyine mu maboko yabo, ni ukuvuga itsinda ry’ababa bafite umwanya ukwiye mu mitegekere yacyo. Mu yandi magambo, kugirango ibe yuzuye kandi idateye urujijo, imvugo ngo « ndi umunyarwanda » ikwiye kuba iherekejwe n’icyuzuzo kigaragaza ubunyarwanda buba buvugwa ubwo ari bwo, niba ari ubwa nyakuri cyangwa ari bwa bundi bwo mu magambo gusa.

Uko ijanisha mu mubare w’abanyarwanda bose ry’abiyumvamo kuba ari bamwe mu bagize icyiciro cya ba nyirarwo mu buryo bwa nyakuri rirushaho kuba rinini ni ko biba bishobora kudashidikanywaho ko imiyoborere y’igihugu iba iganisha kuri demokarasi kandi ni ko abagituye barushaho kuba bakwizera amahoro arambye. Ni na ko kandi birushaho korohera abandi kuba na bo bakwinjira muri iki cyiciro cy’abahire bacyo. Ariko se, iki cyaba ari cyo cyerekezo u Rwanda rwa none na rwo rwerekejemo amaso ? Igisubizo ni « OYA ». Ni ko kuri. None se koko ni nde wagira aho ahera asubiza ukundi ? Ni urwicirwamo n’inzara mu gihe ba nyirarwo barya bicye bakamena byinshi ? Ni utakirugiramo aho yikinga umuyaga atayobewe ko gakondo ye yigaruriranywe na rwo ? Ni uwaheze ishyanga atarabuze itike imucyura ? Ni usangizwa izina n’abaruhawemo akato atayobewe ko ari we rwitirirwa ? Ni uwibwa amajwi mu matora atitabira ? Ntawe.

Kuva ishyaka fpr inkotanyi ryakwigarurira ubutegetsi mu Rwanda, umubare w’abiyumva nka bene rwo wagiye ugabanuka uko bwije n’uko bukeye. Rusigaye ari urw’umwe, na we utakizeye kutazarutakaza mu gihe cya vuba! Muri iki gihe, izina « abanyarwanda », ubusanzwe ryagombye kuba risobanura « ba nyirarwo », ryumvikana nk’iryerekeza ku bantu bemeye kuba « ben’urwe », ni ukuvuga abarumuhariye bakemera kurubamo abacakara. Amaherezo ni ayahe ? Nyuma ye ruzaba urwande ? Mbese umuntu yakwizera ko ruzaba urw’umuryango mugari w’abanyarwanda aho bari ku isi hose nk’uko bikwiye kuba ari ko biri ? Igisubizo kiri mu myitwarire ya buri munyarwanda, ubu no mu gihe kizaza.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------