Sunday 19 September 2021

FPR na demokarasi ni nk’umwijima n’urumuri!

Ishyaka FPR inkotanyi rimaze imyaka hafi 30 riri ku butegetsi mu Rwanda. Kimwe mu byo ryari ryasezeranyije abanyarwanda ni ukubageza ku « imiyoborere ya kidemokarasi ». Ryabigezeho? Oya rwose; habe na gato!

Kubera iki? Kutizera kugera ku butegetsi no kubugumaho binyuriye ku matora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi ribushaka kuri kibi na cyiza, byariroshye mu nzira y’iterabwoba n’urugomo, rikorera amahano abanyarwanda. Ng’uko uko ryarushijeho kwagura umworera (gap) uritandukanya n’inzira ya kidemokarasi. Ngiyo impamvu rihindishwa umushyitsi n’imvugo ngo « amatora akozwe mu mucyo no mu bw’isanzure», « buri muntu, ijwi » n’izindi nka zo zitsindagiriza ko ubutegetsi butangwa na rubanda binyuriye mu matora.

Uyu munsi, benshi mu banyarwanda bagejeje igihe cyo kugira uruhare mu matora bafite impamvu zumvikana zo kutaritora. None se koko ni bangahe mu banyarwanda baritora batabihatiwe? Ni abagizwe se n’imiryango y’

(1) abanyarwanda ryatanzeho ibitambo kugirango rigere ku butegetsi, none abarokotse muri bo bakaba basigaye barebwa nk’icyo imbwa ihaze hirengagijwe ko ubutegetsi bwaryo bwubakiye ku maraso y’ababo?

(2) abazunguzayi, abapagasi n’abandi banyarwanda babuzwa guhaha bacurwa bufuni na buhoro mu gihe bagerageza gushaka amaramuko, bazizwa kudakurikiza amategeko n’amabwiriza y’imiturire n’ay’imicururize yashyizweho batabigizemo uruhare?

(3) abaganga, abasirikari, abahanzi, abashakashatsi, abanyamakuru n’abanyapolitiki bambuwe ubuzima, bashowe iy’uburoko, baburiwe irengero, batorongejwe cyangwa basiragizwa kuri za sitasiyo za polisi bazira gusa kuba ibitekerezo byabo n’amahitamo yabo binyuranye n’ibyaryo?

(4) abanyarwanda bo mu cyiciro cy’urubyiruko bimwa akazi na za buruse zabafasha gukomeza amashuri, bitewe n’umuco w’ikimenyane, ihakiririzwa n’isumbanyankomoko wimakajwe na ryo, mu gihe bagenzi babo hakubiyemo n’abatabarusha ubuhanga bahinduranya ibigo uko bashatse cyangwa bakingingirwa kwiga muri za kaminuza bahabwa ubufasha bwose bukenewe?
 
(5) abanyarwanda bimwe ubutabera ndetse bakanamburwa uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bazize uko bavutse, mu gihe ababahekuye bidegembya nk’abatariho umugayo?

(6) abanyarwanda bafungiwe akamama, abarasirwa ku mapingu n’abo inzego za leta zemera ko ari zo zari zibafite zamaze kubahotora, hakubiyemo n’abazizwa ko baba baranze gushinja abandi ibinyoma?

(7) abahinzi n’aborozi bambuwe imirima yabo, bakaba batanagifite uburenganzira bwo guhinga ibyo bashaka?

(8) abanyarwanda bugarijwe n’ubukene n’inzara bikomoka kuri politiki zaryo zigamije kubatindahaza nkana, bakaba batanemerewe gusuhukira mu bihugu baboneramo amafunguro bakeneye?

(9) abanyarwanda barandurirwa imyaka cyangwa bategekwa kuyirandurira, basenyerwa amazu cyangwa bahatirwa kuyisenyera, bagasigwa iheruheru bicira isazi mu jisho bananyagirwa n’imvura mu gihe inkoramutima zaryo zisusurukiye mu madiva zimiraza ka vino?

(10) abanyarwanda babuzwa amahwemo mu bucuruzi, bahatirwa gutanga imisanzu ishyigikira ibikorwa bitabafitiye inyungu cyangwa bishyuzwa imisoro y’umurengera kugeza ibyabo bitejwe icyamunara?

(11) abasirikari n’abapolisi bahembwa intica ntikize nyamara bakarazwa rubunda nk’abavukiye kwikorera ingaruka mbi z’imiyoborere yaryo?

(12) abarimu bateshejwe agaciro, barerera abandi bo badashobora kwirerera bitewe n’uko umushahara bahembwa ari muto cyane ku buryo kuri bo kurihirira abana mu mashuri yisumbuye n’aya kaminuza ari ingorabahizi?

(13) abanyarwanda bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo bagacirwa ishyanga, hakemererwa gutahuka gusa abububa n’abashizemo umwuka?

(14) abanyarwanda bahatirwa kujya mu mashyirahamwe y’ingeri zinyuranye agamije kunyunyuza abanyamuryango kandi akaba umuyoboro waryo w’icengezamatwara n’ihatirakuyoboka?

(15) abakozi ba leta n’ab’ibigo biyishamikiyeho bakatwa imishahara ngo haboneke amafaranga ashyirwa mu bigega bitagira indiba?

(16) abanyarwanda bahanganye n’ingaruka za politiki zisopanya zigateza urwikekwe hagati y’abashakanye n’ubwigomeke bw’abakiri bato, maze aho kwikosora ngo rishyireho politiki nziza zimakaza amahoro mu miryango ahubwo rikaba riryoherwa no kubaka amabohero y’abana?

Uko bigaragara, abanyarwanda baritora batabihatiwe ni mbarwa; ni bacye cyane ku buryo batashobora no kugwiza amajwi ryaba rikeneye ngo ribe ryagira nibura umudepite umwe mu nteko-nshingamategeko. Ibyo kuba umukandida waryo yatsindira kuba perezida wa repubulika byo ntiryanabirota. Ni uko bimeze haba none cyangwa ejo hazaza.

Ni koko, imibanire ya FPR na demokarasi ni nk’iy’umwijima n’urumuri! Aho kimwe kigeze ikindi kirimuka. Ku ruhande rumwe, FPR ihigira demokarasi kuyirandurana n’imizi yayo. Ku rundi ruhande, umunsi demokarasi yageze mu Rwanda, FPR izagenda nka nyomberi.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------