Showing posts with label ihinduramitegekere. Show all posts
Showing posts with label ihinduramitegekere. Show all posts

Thursday 18 November 2021

Wisigasira igitugu cy’inkotanyi kandi wishyigikira ko gisimbuzwa ikindi gitugu!

Umurimo wo gushyira ahagaragara ibyaha ndengakamere byakorewe abanyarwanda mu bihe byashize n’ibibakorerwa ubu, uwo kubyamagana n’uwo gushakira ubutabera abo byibasiye ni ingenzi mu kubaka u Rwanda rushya rugendera ku mategeko akwiye kandi rwubahiriza uburenganzira bwa bose. Cyakora, bigaragara ko uwo murimo ubwawo utihagije kubera ko ubutegetsi bwakabaye ari bwo bwiyambazwa ngo butabare abibasiwe kandi buhe ubutabera ababusaba ni bwo ubwabwo bwakoze kandi bugikora ibyo byaha. Hakenewe ihinduramitegekere.

Guhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu gihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu utabijyanishije no guharanira amahinduka meza yo mu rwego rwa politiki ni nko kubiba mu murima utarateguriwe kwakira imbuto. Nanone, byagereranywa no gukora ikizamini maze, aho gusigira mwalimu urupapuro wasubirijeho ngo arushyireho amanota, ahubwo ukarucyura imuhira wizeye kuzabona izina ryawe kuri lisiti y’abatsinze icyo kizamini. Ku rundi ruhande, gukora politiki idaha umwanya ibyo kuganira ku bibazo byose bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu ryakozwe cyangwa rikorwa n’ubutegetsi uharanira gusimbura ni nko kwitabira ikizamini maze ugasigira mwalimu urupapuro utagize ikintu na kimwe wandikaho, witeze ko arushyiraho amanota yatuma izina ryawe rizagaragara ku rutonde rw’abatsinze icyo kizamini.

Guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu gihugu nk’u Rwanda rwa none utari umwe mu bagize opozisiyo ndetse utari mu bayishyigikira ni ibintu bibereye abikundira ubutegetsi buriho babikorera kubuhwitura no kubutungira agatoki ahakwiye impinduka, bagendeye ku kuba bazi ko gukora ibiri mu nyungu za rubanda bibusigasira bikabukomeza. Bibereye nanone ababikorera kubivanamo indonke baba batinya ko batakaza icyo barishaga igihe igihugu cyaba kibonye ubutegetsi bushya buteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza. Ku rundi ruhande, kugira uruhare muri opozisiyo idashaka ko ihohoterwa ryakorewe abanyarwanda n’iribakorerwa ubu rivugwaho (ndetse idashaka ko uburyo bwo kurihagarika no guha ubutabera abo ryibasiye buganirwaho) ni ibintu bibereye gusa abanyapolitiki baharanira gusimbuza igitugu ikindi. Bene abo, kubera ko ubutegetsi baba bifuza gushyiraho ari ubutazahaumwanya ukwiye umuco wo kujora ubutegetsi n’uwo kwamagana amabi yabwo, bagendera kure inzira y’ibiganiro bitagira ingingo bihigika. Ubu buryo bwombi bw’imikorere y’abatari bake mu bavuga ko bifuza impinduka nziza mu Rwanda buhabanye n’inyungu rusange. Ntacyo bwungura imbaga y’abanyarwanda basonzeye demokarasi, ubutabera n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibiri amambu, bufasha ubutegetsi bw’ishyaka fpr inkotanyi kubuza opozisiyo nyakuri kujya mbere.

Koko rero, opozisiyo izabonera ibisubizo ibibazo byo mu rwego rwa politiki byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe ni iyiyubaka nk’iyitegura gusimbura mu nshigano zose ubutegetsi buriho, hakubiyemo n’izijyanye no gutanga ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni opozisiyo ishyiraho cyangwa ishyigikira urubuga abantu bashobora kuganiriramo mu bwisanzure busesuye ku ngingo iyo ari yo yose ifite aho ihuriye n’ineza y’abanyarwanda bose nta vangura. Ku rundi ruhande, uguhirimbanira iyubahirizwa ry’uburengazira bwa muntu gukenewe cyane muri iki gihe ni ukudahagararira ku byo kwamagana amabi y’ubutegetsi buriho, ahubwo kukagira n’uruhare rutaziguye mu guharanira amahinduka meza yo mu rwego rwa politiki.

Mu yandi magambo, opozisiyo itanga icyizere kuri bose ni iharanira inyungu rusange z’abanyarwanda bose nta vangura kandi ishyira imbere ibijyanye n’iyubahiriza ry’uburenzagira bwa muntu. Ku rundi ruhande, guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko bya nyabyo cyubahiriza uburenganzira bwa bose nta vangura ni ibikozwe hazirikanwa ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ku rugero rukwiye iyo igihugu gifite imiyoborere myiza. Uko kudasigasira igitugu cy’inkotanyi no kudashyigikira ko gisimbuzwa ikindi gitugu ni yo fondasiyo y’ihinduramitegekere ryifuzwa na benshi, riha uburenganzira bwa muntu umwanya ukwiye.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------