Showing posts with label ubutwari. Show all posts
Showing posts with label ubutwari. Show all posts

Wednesday 3 November 2021

Ubushishozi ni bwo butwari. Ibindi ni amahirwe!

Kuva ishyaka fpr inkotanyi ryagera ku butegetsi, benshi mu bazi amabi yaryo bakomeje guhanga amaso abaryamaganira ku mugaragaro bari mu Rwanda uko bagiye basimburana. Buri uko hagize umwe mu bategetsi, umunyamakuru, umuhanzi cyangwa umuturage usanzwe utobora akavuga ibidashimisha amatwi y’ubutegetsi bwaryo na buri uko habaga habayeho utavuga rumwe na bwo witabiriye amatora cyangwa uhihibikanira gushinga ishyaka rishya, byagiye bishitura abatari bacye. Babaga biteze ko uko kuritinyuka gushobora guhagurutsa rubanda bigafungura akadirishya demokarasi ishobora kwinjiriramo.

Ikibabaje ni uko, kugeza ubu, hafi ya bose mu batinyutse guhangara ishyaka fpr inkotanyi bari mu Rwanda ari abagiye babikora mu buryo bwa nyakamwe. Mu yandi magambo, nta n’umwe mu batavuga rumwe na ryo bahisemo inzira y’amahoro washoboye guhagurukana n’abandi ku bwinshi ngo aryamagane ahuje na bo amajwi. Nta n’umwe kandi muri bo washoboye kwisuganyiriza hamwe n’abandi mu itsinda yunguraniramo na bo ibitekerezo ku cyerekezo cya politiki bakwiye guha igihugu cy’u Rwanda. Ababigerageje (baba ababikorana umutima utaryarya cyangwa ababikora babisabwe n’ishyaka fpr inkotanyi ubwaryo ribakinisha iryo kinamico ritindi rigamije gukururira mu rushundura abatarikunda bifuza ubutegetsi butari ubwaryo) bahigwa bukware maze abafashwe bakicwa, bakaburirwa irengero cyangwa bagakoreshwa akarasisi mu mapingu hagamijwe gutera ubwoba abasigaye. Ibyo kwigaragambiriza hamwe n’abandi, haba mu mihanda cyangwa imbere y’inyubako z’ubwo butegetsi n’iz’ishyaka ribuyoboye, bagamije kwerekanira ku mugaragaro urugero bagezamo barwifuzamo amaza ya demokarasi, usibye no kuba ntawashoboye kubishyira mu ngiro, no kubikomozaho mu mvugo byakozwe na mbarwa.

Umwaka wa 2015 wonyine wagombye kuba warasize bigaragariye bose ko abanyarwanda bahebye ijabo n’ijambo. Ubonye koko ngo ishyaka ryangwa na rubanda aka kageni ribe ryarashoboye guhindura itegeko-nshinga kugirango umukandida waryo yemererwe umubare wa manda zirenze izo yemererwaga kugeza icyo gihe maze ntibihagurutse imbaga! Opozisiyo ijya mbere ni iyita kuri ibi bihamya by’ibihe, igahanga inzira idapimiranya kandi ititega ibitariho.

Kwamagana ubutegetsi uri ku butaka bugenzurwa na bwo bisaba gutinyuka ku rugero rugenwa n’ubukare bw’igitugu cyabwo abaturage barwo bahanganye na cyo. Ni ukuvuga ko ubucye bw’abagiye batinyuka kwamagana mu bihe binyuranye ishyaka fpr inkotanyi bari mu Rwanda (ndetse uko bigaragara biganjemo abahagurukirizwa na ryo kuyobya abanyurwa manuma) bikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko igitugu cyaryo gikaze bitagira akagero. Bityo, aho kuba byatinyura rubanda cyangwa ngo bibe byaba imbarutso y’impinduramitegekere yifuzwa na benshi, kwirekura umwe umwe badahagurukanye n’abandi bishyira abatinyuka kuryamaganira ku butaka rigenzura mu kaga ko gutoragurwa umwe ku wundi n’inzego z’umutekano w’ubutegetsi bwaryo; akenshi ibyo bikababaho bamaze gukoreshwa na zo, babizi cyangwa batabizi, mu kugusha abandi b’imitima itaryaraya mu mutego w’abo bicanyi.

Ku rundi ruhande, urugero umuntu agezamo atinyuka ibyo abandi batinye rugenwa n’urugero agezamo abona ibyisobye abandi (akitwa « intwari ») cyangwa rukagenwa n’urugero agezamo adashishoza nk’abandi (akitwa « umwiyahuzi » utabigambiriye). Ni koko, imbimbuzi zidafite amakuru ahagije kimwe n’izishyuhaguzwa zirekura imburagihe zikagwa mu ruzi zirwita ikiziba. Birimo irihe somo? Ubushishozi ni bwo bubashisha impirimbanyi kumenya igihe cyo kugungira, icyo gusatira n’icyo gukizwa n’amaguru. Aho ubushishozi butari, gutinyuka kubyara ubwiyahuzi kandi konona nk’ubwoba ubwabwo. Ni koko, ubushishozi ni bwo butwari. Ibindi ni amahirwe!

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------