Wednesday 18 August 2021

Ingoyi iziritse uturere tw'u Rwanda rwa none ku mitegekere yo mu buryo bwa mpatsuturere ikwiye gucika*

Nibura kugeza mu kinyejana cya 14, u Rwanda rwari agahugu gato cyane kari kagizwe n'impugu zo mu karere gaherereye mu burengerazuba bw'ibiyaga bya Muhazi na Mugesera, mu majyepfo ya Tumba-Buyoga-Rutare-Giti, mu majyaruguru y'umugezi wa Nyabarongo no mu burasirazuba bw'umugezi wa Base. Ni akarere gasumba gato mu buso impungu zose ziri mu mbibi z'ahazwi ubu nk'akarere k'Umujyi wa Kigali.

Koko rero, igice kinini cy'ahazwi ubu nk'u Rwanda (ugereranyije >80% by'ubuso bwaho) —ni ukuvuga ahantu umuntu yakwita impuzaturere yabumbira hamwe uturere twa Nduga ngali, Buganza Ngali na Rukiga Ngali by'ubu— cyayoborwaga mu bwigene busesuye bw'abari bagituyemo batitwaga "abanyarwanda". Abaturage baho bari bafite imico itari imwe kandi bavugaga indimi zihariwe n'uturere twabo zititwaga "ikinyarwanda". Mu yandi magambo, guhera mu kinyejana cya 14, umubare munini w'abari batuye ahitwa u Rwanda ubu bahatiwe kwambara umwambaro utari uwabo (ni ukuvuga "ubunyarwanda"), nyuma yo kurokoka intambara, urugomo n'ibitotezo byahitanye abatari bacye mu babo.

Zimwe mu ndimi z'uturere (tuvuge nk'urunyabuganza, urunyagisaka, urunyanduga, n'izindi) ntizari zitandukanye cyane n'ururimi rw'urunyarwanda rwo rwavugwaga mu Bwanacyambwe na Buliza by'icyo gihe ari na byo byari bigize akarere kayoborwaga n'abakurambere b'abaje guhimba uburyo bw'imitegekere ishingiye ku icurabwenge mpatsuturere (État unitaire). Ako karere-ntango (noyau géographique) kari kazwi nk'ubwami bw'u Rwanda. Indimi nk'urunyaburera, urunyabushiru n'urunyabugoyi na zo zari zegereye urunyarwanda bihagije ku buryo abazivugaga batagorwaga cyane no kumvikana n'abo baturanyi babo bo mu Rwanda rw'icyo gihe. Si ko byari bimeze ku bavugaga urukiga-"mbwenu", urunyambo n'izindi kubera ko zo zari zihariye kurushaho.

Izina "ikinyarwanda" rikwiye kumvikana nk'izina ryahawe uruvange rw'indimi zari zisanzweho zakomatanyirijwe hamwe ku gahato no ku bw'amaburakindi kimwe n'uko izina "ubunyarwanda" rikwiye kumvikana nk'izina mpuzabacakara ryahawe abaturage bari basanzwe batuye ahitwa u Rwanda ubu nyuma y'uko uturere twabo twigaruriwe n'itsinda ry'abafashe umuheto bakayogoza akarere u Rwanda rw'ubu ruherereyemo.

N'ubwo abaturage b'icyo gihe babuze amahitamo maze bakemera kuyoboka ababagize abacakara, ab'iki gihe bo bafite amahitamo runaka. Urugero, bagamije kudakomeza guha ikuzo abishi b'ababo (syndrome de Stockholm) no kuba abo bihitiyemo kuba bo, bashobora kwanga kwitwa izina rikomoka ku bugaruzwamuheto. Bashobora guhitamo kwitwa abanyarukiga, abanyanduga, abanyabuganza n'abanyakigali bitabujije ko leta bahuriyeho (ni ukuvuga « État fédéral », mu gifaransa, cyangwa « Leta y’ihuzabutegetsi », mu kinyarwanda) ikomeza kwitwa iy'u Rwanda kimwe n'uko bashobora kwihitiramo irindi zina bakwita iyo leta, ritabibutsa gutsindwa. Kuba hari akarere runaka kakwitwa u Rwanda bigomba gushingira ku mahitamo y'abaturage. Umuco wo kwigarurira uturere no kutwita amazina nk'uwita inka ze atitaye ku burenganzira bw'abaturage batwo bwo kwigena ukwiye guhagarara.

Gusumbisha akarere kabo utundi byaranze benshi mu bategetsi uko bagiye basimburana mu Rwanda, maze bibera imbogamizi amaza ya demokarasi yari yaherewe urufatiro muri kamarampaka yo mu w'1961. Umuntu yavuga ko ukwibohora gukenewe mu Rwanda rwa none ari ukuzemeza ihame ry'uburinganire bw'uturere kandi kugaca ingoyi iziritse "abanyarwanda" ku mitegekere mpatsuturere. Ni ukwibohora kwashingira ku gitekerezo cy'uko byari kuba byiza kurusha uko bimeze ubu iyo uturere twa Nduga, Kigali, Buganza na Rukiga tutigarurirwa n'abagize abacakara abaturage batwo, n'ubwo ibyo bisobanura ko ababakomokaho bashoboraga kuba ubu ari abaturage b'igihugu kititwa u Rwanda ndetse batitwa "abanyarwanda" nk'uko bimeze ubu. Izina ni irikujije kandi igihugu ni ikiguhaye impamvu zo kugikunda.

Ni koko, gutegura ejo hazaza heza h'abatuye ahitwa u Rwanda ubu bikubiyemo guha rugari ubwigene bwa buri karere. Icyakora, abifuza kubigiramo uruhare bakwiye mbere na mbere guca ukubiri na politiki y'imiyoborere iteza imbere gusa inyungu z'abanyapolitiki b'abayobokanda, baharanira ikuzo ryabo bwite ku rugero rutuma bumva bahombera mu kuba u "Rwanda" rundi cyangwa rushya rwaba rugizwe n'uturere badafiteho ububasha muri byose.


---
*Inyandiko igizwe ahanini n’ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa facebook mu kwezi kw nyakanga 2019.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------