Monday 23 August 2021

Mbese nawe wungukirwa n’ubutwari bwabo ari na ko ukomeza kugira amakenga ?*

Abatinyuka kunenga mu ruhame ubutegetsi bw’igitugu buyoboye igihugu batuyemo bahagaze ku butaka bwacyo batagamije gushimwa ku bw’ubwo butwari, ahubwo bagamije gutinyura abandi babarirwa muri za miliyoni bo baruciye bakarumira, baba bagushije ishyano iyo rubanda ititabiriye akamo kabo. Ariko, ubutwari bwabo bwo buba bushobora kutaba imfabusa igihe umusanzu w’indashyikirwa baba batanze bafasha ababakurikira kubona mu buryo bufatika ko rubanda ititeguye watuma birinda gutera intambwe nk’izo n’izindi imburagihe.

Hari ikindi kintu cy’ingenzi abantu baba bakwiye guhora biyibutsa. Igihe cyose uwakwiyemeza kunenga ku mugaragaro inkozi z’ibibi ahagaze ku butaka bugenzurwa na zo azaba adashobora kubanza kubaka no gukorera mu itsinda mbere na nyuma y’uko atobora akavugira ku karubanda, ziba zishobora kumwifashisha abizi cyangwa atabizi mu bibi yahagurukiye kwamagana. Urugero, kubera ko aba ari nyakamwe, ziba zishobora kumureka akavugira mu ruhame mu gihe runaka ndetse zikaba zanabimushyigikiramo rwihishwa, zigamije gukururira abashishikarira ubutumwa bwe mu rushundura rwazo ngo zibakocore urusorongo. Ziba ziteze ko ibyo atangaza bituma we n’abandi bibeshya ko we yashoboye kuzihagama bikabasunikira kumwigana no kumusaba kwifatanya na we. Bityo, ab'imitima itaryarya bafite inyota ya demokarasi n'ukwishyira ukizana baba bashobora kwihenda bagashyira amarangamutima yabo ku mugaragaro imburagihe, maze bakagubwa gitumo ntibamenye ikibakubise.

Muri iyo mimerere, ni ukuvuga igihe hataragera ngo ibikorwa by’ubuhirimbanyi bibe byakwimurirwa mu gihugu imbere mu mutekano, kwiyubaka mu mitima no kwisuganyiriza mu mahanga (kw’abagize amahirwe yo kurusohokamo mbere y’uko byari kuba bitagishoboka ubu bakaba bari mu mutekano) ni byo abagize umuryango mugari w’abanyarwanda bahirimbanira amaza ya demokarasi mu Rwanda bataryarya bakwiye kwibandaho. Koko rero, ni ngombwa buri gihe kuzirikana ko igitsure ubutegetsi bw’izo nkozi z’ibibi bukomora ku kuba hari ibihugu bibushyigikiye bifite imbaraga kurusha abatavuga rumwe na bwo ari yo soko isumba izindi y'imbaraga zibubeshejeho.


---
*Inyandiko igizwe ahanini n’ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa facebook mu kwezi kwa gicurasi 2021.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------