Saturday 21 August 2021

Wateshejwe agaciro, ishuri cyangwa akazi? Shaka ubutegetsi*

Leta ishobora kudaha agaciro ubushobozi bwawe mu gihe igitekereza ko uzahora uyipfukamiye, ariko iyo witandukanyije nayo ku mugaragaro ntiba igishobora kubwirengagiza.

Mbese nawe uri mu bakora ibizamini by'akazi byanditse bakabitsinda nyamara bagera muri interviews bagasanga akazi karamaze gutangwa kera? Uri mu basaba buruse zo kwiga se bikarangira usanze iyo wifuzaga iri mu zagenewe bene ingoma cyangwa rwose ukaba warazibukiriye kuzongera gusaba buruse kuko uzi neza ko ari iza bene zo? Wivunwa n'ibyo bakurindagizamo ngo hanga imirimo; ubundi se abo bagusaba kwihangira imirimo bo bari kuba barayihanze iyo baza kuba badafite amafaranga?! Biguhenda ubwenge ko uramutse ucinye inkoro amaherezo wazahabwa akazi gahemba amagana nk'abandi bana. Barakubeshya rwose; babanje se bakaguha ako wasabye?! Nanone, wikwita ku mvugo yuzuye agashinyaguro ngo "ibyiza biri imbere''; kuki se bo bataretse kwiha ibyiza ngo muzabifatire hamwe mugeze aho imbere bavuga?!

Iyo leta ikuvukije amahirwe yo kwiga nk'abandi cyangwa ikakwima akazi wari ufiteho uburenganzira, ikigomba gukurikiraho si ukwihangira imirimo nk'uko abashinyaguzi bakunze kubivuga. Ikiba gikwiye gukurikiraho ni ugukoresha bwa bushobozi yatesheje agaciro maze ugategura ibyo kwitandukanya na yo ugamije kuyima amaboko.

Guhanga umurimo ngo uve mu bushomeri washyizwemo na leta y'igitugu ni ukwikirigita ugaseka. Ntibishobora gutanga igisubizo kirambye kubera ko ya leta yakwimye akazi ugakwiye itabura no kuzakujujubya kugeza ikwambuye umushinga wawe, iguhombeje mu bundi buryo cyangwa ikumenesheje. Ahubwo, ishyirireho intego yo gukora ibiri mu bushobozi bwawe wirinda gushyigikira no guha amaboko leta itakwitayeho, yumve ityo ko amahirwe itari inakwiye rwose wari warayihaye yo kuyibera umuturage mwiza atari ayo kwiturwa agasuzuguro. Ubundi se kuki wowe utaba umwe mu bari ku butegetsi ngo nawe ujye usabwa akazi, dore ko nta n'ikigaragaza ko utarusha ubunyangamugayo abakakwima ubu ngo ube wajya ugaha abujuje ibisabwa kurusha abandi nta vangura?

Koresha ubwo bushobozi bwawe bukomeje gupfobywa no guteshwa agaciro n’abakagombye kubwitaho maze ugire uruhare rugaragara mu gusezerera igitugu. Nubigenza utyo ntuzaba ugaragaje ko wari kuba umukozi mwiza iyo uhabwa akazi wasabaga gusa, ahubwo uzaba unagaragaje ko uri intangarugero mu guharanira demokarasi n'amahirwe angana kuri bose. Ikirenze ibyo, nugera kuri iyo ntego uzaba wishyiriyeho urufataro rwo gusaba kazi cyangwa kugatanga no guhanga umurimo mu mutuzo no mu mudendezo usesuye ntawe ugukangisha kandi uzaba wanditse amateka kuko uzabarirwa mu bazaba bahaye isomo rikwiye abanyagitugu aho bava bakagera.

Mbega ukuntu urubyaro rwawe ruzaryoherwa n'ayo mahinduka meza ruzajya rubigushimira! Nta gushidikanya kandi ko nawe ubwawe uko uzajya usubiza amaso inyuma uzajya wiyumvamo akanyamuneza ko kuba warakoresheje neza impano wahawe na Rurema.


---
*Inyandiko igizwe ahanini n’ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa facebook mu kwezi kwa kanama 2017.

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------